Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, mu Karere ka Rubavu haguye igisasu ryo mu bwoko bwa Grenade, n’irindi sasu ritobora inzu y’umuturage bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ahari kubera imirwano ishyamiranyije M23 na FARDC n’abambari bayo.
Bivugwa ko isasu rimwe ryatoboye inzu y’umuturage wo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari, Umudugudu wa Bugu, ryinjiramo imbere, rica kumutwe w’uwari uryamye rigonga igikuta cy’inzu riheramo.
Ibi byateye ubwoba abo muri iyo nzu ariko bahumurizwa n’inzego z’umutekano zahise zihagera zigakuramo isasu zikaritwara.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ahaguye isasu ni nko mu kilometero kimwe cyangwa 2 uvuye ku mupaka w’u Rwanda werekeza ahari kubera intambara. Ubwoba bwo ntibwabura ariko twizeye inzego z’umutekano zacu na cyane ko zahise zihagera bikiba.”
Undi muturage yagize ati:” Isasu ryinjiye mu nzu y’umuturanyi nka saa kumi n’ebyeri n’igice za mu gitondo. Nta muntu ryakomerekeje uretse ko yari aryamye rikamucaho kumutwe.”
Yakomeje agira ati: “Ryinjiye mu gikuta cy’inzu ritoboye amabati riheramo ariko Polisi yahise ihagera irikuramo iraritwara. Twaganirijwe urebye imitima yasubiye mu gitereko”.
Mu kugerageza kuvugana n’uwo ryanyuriye mu nzu ye ntabwo byakunze kubera ko yari agifite igihunga.
Ku rundi ruhande mu Murenge wa Musasamana ahitwa Bunyogwe, mu murima w’umuturage haguye igisasu nticyaturika, hakaba hashyizwe ibimenyetso kugira ngo kize gutegurwa.
Aho amasasu yageze mu Karere ka Rubavu ni ahitwa Kudagaza mu Murenge wa Cyanzarwe no mu Murenge wa Busasamana ahitwa Bunyogwe.