Rwandanews24

AFC/M23 yavuze impamvu yavuye mu Mujyi wa Walikale, iburira ingabo za RDC

Ihuriro rya politiki n’igisirikare AFC/M23 ryatangaje ko ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Walikale ndetse no mu bice biwukikije, nk’uko ryari ryabisezeranyije ku wa 22 Werurwe 2025. Ibi bije mbere y’uko ibiganiro hagati yaryo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe kuba tariki 9 Mata muri Qatar.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko icyemezo cyo gukura abarwanyi mu gace ka Walikale cyari kigamije gushyigikira gahunda y’ibiganiro bigamije amahoro. Yagize ati:

“Twubahirije icyemezo cyafashwe ku wa 22 Werurwe, aho twiyemeje gukura ingabo zacu muri Walikale no mu nkengero zaho. Ibi ni ikimenyetso cy’ubushake bwacu mu gushaka amahoro.”

AFC/M23 ivuga ko mbere y’uko ishyira mu bikorwa iki cyemezo, yahuraga n’ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote (drones) byakozwe n’ingabo za Leta ya RDC, byibasiraga ibirindiro byayo ndetse n’abaturage batuye mu bice icunze.

Ibi byatumye ihuriro rihagarika gahunda yo gukura abarwanyi mu buryo bwihuse, kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Mata abarwanyi batangiye kuva muri ako gace, nta mirwano ibaye.

Nubwo AFC/M23 yagaragaje ubushake bwo kugana amahoro, Kanyuka yaburiye Leta ya Kinshasa ko nibakomeza kugaba ibitero ku basivili n’ibirindiro byabo, bazisubirira muri Walikale.

“Nidukomeza kubona ibikorwa by’ubushotoranyi, ibi bimenyetso by’ubushake bwo gushaka amahoro bizakurwaho. Tuzasubira mu bice twari twavuyemo tugasubira mu mirwano niba ari ngombwa.”

Iki gikorwa cyo kuva muri Walikale cyakurikiwe n’uko ingabo za Leta ya RDC hamwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo binjiye mu mujyi, bagaragaza ko AFC/M23 yari ishyizweho igitutu. Icyakora, AFC/M23 yo yemeza ko ari icyemezo gifashwe ku bushake mu rwego rwo kwerekana ubushake bwo kuganira.

Ibiganiro bitegerejwe hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 muri Qatar bizaba ari ingenzi mu gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Congo.