Rwandanews24

Abasirikare ba FARDC n’abapolisi bahungiye kuri MONUSCO batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari bamaze amezi bidegembya mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa mu murwa mukuru Kinshasa.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, nyuma y’uko aba barwanyi bahungiye kuri MONUSCO mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, ikanasaba ingabo za Leta n’abapolisi gushyira intwaro hasi mu masaha 48.

Amakuru aturuka ahabereye iki gikorwa avuga ko abasirikare n’abapolisi babarirwa mu bihumbi bahungiye kuri MONUSCO nyuma yo gutsindwa ku rugamba, bifata icyemezo cyo kurinda ubuzima bwabo aho gukomeza kurwana.

Kuri ubu, abo basirikare n’abapolisi batangiye kugenda batwarwa mu modoka zifashisha inzira zigana i Kinshasa, bakaba baherekezwa n’Ishami Mpuzamahanga rya Croix-Rouge (CICR), ryemeye gutanga ubufasha bw’inyamibwa mu kubageza amahoro aho bagomba kujyanwa.

Umuyobozi wa CICR muri RDC, François Moreillon, yatangaje ko bemeye gufasha gucyura ziriya ngabo nyuma y’uko basabwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ingabo za RDC, MONUSCO ndetse na M23, kugira ngo babere umuhuza udafite aho abogamiye.

Moreillon yavuze ko CICR itigeze ishyiraho amabwiriza ayoboye icyo gikorwa, ahubwo ko yatanze ubufasha bushingiye ku mahame yayo yo kurengera ubuzima no gufasha abari mu kaga.

CICR yavuze ko mbere y’uko igikorwa cyo kohereza ziriya ngabo gitangira, impande zose zemeranyije ku kubungabunga umutekano w’abasirikare n’abapolisi bari bagiye koherezwa, ndetse no gukora uko zishoboye kugira ngo iki gikorwa kigende neza nta nkomyi.

Iki gikorwa kibaye mu gihe nanone ingabo z’umuryango wa SADC zari zoherejwe gufasha RDC mu kurwanya M23, na zo zatangiye kuva mu mujyi wa Goma, zinjira mu Rwanda aho ziri kunyura zisubira iwabo.

Izi ngabo n’aba bapolisi bari mu itsinda ry’ibihugu byiyemeje gutabara RDC mu guhangana n’inyeshyamba za M23, ariko uko iminsi yagendaga ishira, icyizere cyo gutsinda icyo kibazo cyarushagaho kugabanuka, kugeza ubwo na zo zitangiye gutaha.