Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2025, icyiciro cya mbere cy’abasirikare n’abapolisi bagera ku 130 bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bageze i Kinshasa nyuma yo kumara amezi barahungiye mu kigo cya MONUSCO i Goma, ahatewe n’umutwe wa M23.
Aba basirikare basize umujyi wa Goma mu kwezi kwa Mutarama 2025, ubwo M23 yawigaruriraga mu mirwano ikomeye yahanganishije impande zombi. Bitewe n’umutekano mucye, byabaye ngombwa ko bahungira muri MONUSCO basaba ubuhungiro bwa gisirikare.
Ku wa 30 Mata, abo basirikare n’abapolisi basezerewe bava i Goma berekeza i Kinshasa, baherekejwe na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo za RDC n’ubuyobozi bwa M23 bumvikanye ku cyemezo cyo gucungira umutekano no kubarekura mu mahoro.
Ibi byagaragaje ubushake bwo kugabanya imvururu n’ihohoterwa byari byugarije abari barahungiye aho.
Bageze i Kinshasa, bakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta barimo:
Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka,Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita,Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lt. Gén. Jacques Banza
Minisitiri w’Intebe yijeje aba basirikare ko Leta igiye kubaha ubufasha bwose bukenewe, yaba mu mibereho ndetse no mu buryo bwo kongera kubasubiza mu nshingano z’igisirikare.
Minisitiri w’Ingabo nawe yabibukije ko “urugamba rugikomeje,” abasaba gukomera ku nshingano no kwitegura indi mirwano igihe cyose bikenewe.
Biteganyijwe ko aba basirikare bagomba koherezwa i Kitona, mu Ntara ya Congo-Central, aho bazashyirwa mu kigo cy’igisirikare kugira ngo bahabwe icumbi no gusubizwa mu myiteguro ya gisirikare. Icyo kigo gisanzwe gikoreshwa nk’ahantu ho gutoreza no gusubiza abasirikare bari baravuye mu mirwano.