Rwandanews24

Abapolisi n’abasirikare ba Leta hafi 5000 biyunze kuri M23

Abapolisi n’abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakoreraga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bahisemo kwifatanya n’ihuriro AFC/M23 mu kubohora igihugu cyabo, no kurwanya ivanguramoko ryari rimaze imyaka n’imyaka ryarashinze imizi.

Ku wa Gatandatu hakiriwe abasaga 2000 biganjemo abapolisi bavuye mu bice bya Bukavu, biyongereye ku bandi bagera ku 3000 barimo abamaze guhabwa amahugurwa ya gisirikare n’igipolisi ku ndangagaciro biranga umusirikare n’umupolisi muzima.

Ku wa Gatandatu ni bwo abo bapolisi bagera ku 1800 n’abasirikare basaga 500 bavuye mu Mujyi wa Bukavu biyunga ku buyobozi bwa M23, bakaba biteguye gufata umurongo muzima utandukanye n’uw’ubuyobozi bwa Leta yimakaza amacakubiri.

Bivugwa ko haje n’abandi basicili babarirwa mu magana na bo biyemeje kwinjira mu gisirikare cya M23.

Abo bapolisi n’abasirikare bakomeje kwitanga no kugaragaza ubushake bwo gukomeza gukora akazi kabo kinyamwuga nyuma y’icyumweru kirenga M23 yigaruriye Umujyi wa Bukavu wiyongera ku wa Goma wafashwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Gufata iyo mijyi ndetse n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo byatumye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi gategeka ko M23 ihagarika imirwano ndetse ikarekura ibice byose yafashe.

I Bukavu, imirwano yakomeje nk’ibisanzwe kugira ngo n’ibice bitarabohorwa bigaruke. Abapolisi n’abasirikare bihurije hamwe, bambaye imyambaro yabo y’akazi ikiri mishya bishyikiriza M23.

Umwe mu bayobozi ba Polisi bitanze Jackson Kamba, yagize ati: “Twifuza ko mutugarura ku murongo kugira ngo dufatanyije tubashe kubohora Igihugu cyacu.”

Guverinoma ya RDC kugeza n’ubu ntiragira icyo itangaza ku bapolisi n’abasirikare bakomeje kwiyunga ku nyeshyamba za M23 ziyemeje guhzranira kubaka Congo izira amacakubiri.

Umuvugizi wa M23 wungirije mu bya Politiki Pascal Balinda, yavuze ko abo bapolisi bagiye gutozwa kugira ngo bakomeze gukora kinyamwuga imirimo bari basanzwe bakora mu buryo bw’akajagari, nta murongo bafite muzima.

Yahishuye ko biteguye kubaha ibyo bakenera byose kugira ngo buzuze inshingano zabo nta nkomyi.

Hagati aho imirwano ikomeje yatumye imisozi ya Minembwe n’ikibuga cy’indege gito bifatwa ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare, nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho utangarije ko wiyunze kuri M23.

Mu gihe M23 ivuga ko ishaka ibiganiro na Guverinoma ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi, yongeye kumvikana avuga ko adateze kuganira n’uyu mutwe yise uw’iterabwoba ashinja kuba uterwa inkunga n’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ni kenshi igaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yijandika mu ntambara zihanganishije Abanyekongo ubwabo, ko ahubwo ikiyiraje ishinga ari ukurinda imipaka n’ubusugire bw’Igihugu, mu gihe Leta ya Congo yifatanyije na FDLR mu mugambi wo kugihungabanyiriza umutekano.