Rwandanews24

Abanye-Congo bamaganye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu 31/01/2025 Abanye-Congo abatuye mu Mujyi wa Goma bigaragambije bagaragaza ko badashyigikiye ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ndetse ko badashaka izindi ngabo mu Mujyi wa Goma biturutse ku kuba nta mahoro bigeze bagira zihari.

Imyigaragambyo yabereye mu busitani bw’aho ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwakoreraga by’umwihariko ahari n’ibiro bya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Maj Gen Peter Cirimwami.

Imyigaragambyo yakozwe mu ituze aho abatuye Umujyi wa Goma bamaganaga ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kuko ntacyo bwagejejeho abatuye uyu Mujyi ahubwo bakarushaho kuzahazwa n’ubuyobozi bwahisemo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Dusenge ni umubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Mujyi wa Goma ariko ababyeyi be bakaba barawugezemo baje gushakisha ubuzima, avuga ko yishimiye ko bafite amahoro batigeze bagira hakiri ingabo za FARDC.

Ati: “Hashize iminsi ibarirwa ku ntoki ingabo za M23 zifashe uyu Mujyi ariko turatekanye nta nubwo ushobora kubona hari umusirikare ugusaba amafaranga cyangwa ngo ubone ibirara byibasira umuntu bishaka kumwambura.”

Ahamya ko baryama bagasinzira nta kibazo mu gihe mu minsi itatu ishize amasasu yararaga akirirwa avuga ariko ubu ngo baratuje.

Divine Bahati avuga ko bamaganye ubutegetsi bwa Kinshasa kuko butigeze bubaha umutekano bugahitamo kuhazana abasirikare benshi b’abanyamahanga mu Mujyi wa Goma ariko nabwo ntibigire icyo bitanga.

Yavuze ati: “Nawe reba ibyo Abazalendo bakoraga ku manywa y’ihangu, abasirikare, abapolisi b’igihugu ndetse n’abayobozi bose barebera ubwo urumva twari turi he koko! Ni yo mpamvu twaje kwamagana Leta ya Tshisekedi kuko ntireba umuturage ahubwo ubona ko yita ku banyamahanga gusa.”

Musafiri Mbundo François avuga ko bamaganye Leta ya Congo kubera ko ntacyo yigeze ibagezaho mu myaka yose ishize uretse gukomeza kurema no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ibyo bikagira ingaruka ku benegihugu.

Kuri we ngo umutwe wa M23 wakomereza Kinshasa ukavanaho ubutegetsi buriho.

Ati: “Uretse kwambura abanye-congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kandi bakabishyiramo imbaraga twavuga ko bayobowe ukuri kw’imipaka yakaswe n’abakoloni?

None se bene wacu bahungiye mu Rwanda imyaka n’imyaka kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda hari utarabibonye? Twe ntidushaka ubutegetsi bwa Kinshasa ni ibyo nta bindi.”

Undi muturage utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, avuga ko yari umukozi wa nyakabyizi aho ingabo z’Abarundi zabaga mu Mujyi wa Goma zari zifite ingengabitekerezo yo ku rwego rwo hejuru agasaba ko na zo zakwirukanwa ku butaka bwa Congo.

Yavuze ati: “Abasirikare b’Abarundi bafite imitekerereze mibi ku banye-Congo bavuga ikinyarwanda bibaye byiza bakwirukanwa ndetse n’izindi ngabo zifatanyije na Leta ya Kinshasa kurwana na M23. Impamvu mvuga ibi ni uko ubona ko mu minsi mike ishize bafashe Goma hari umutekano utarigeze ubaho.

Uzi ko muri iyi karitsiye y’aho Guverineri Cirimwami yakorera habaga hanyanyagiye abasirikare ariko ubu ntabo wabona bibereye mu kazi kabo. Iyo uba warageze hano abasirikare ba M23 bataragera hano ni bwo wabona itandukaniro, twarabohowe nta kindi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko impamvu y’urugamba ari uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze ibiganiro niyo mpamvu mubona intambara yageze aha.

Akomeza avuga ati: “Iyo Guverinoma ya Kinshasa ntizongera na rimwe kuyobora hano. Akavuyo k’abasirikare ba FARDC na Wazalendo bagiye bica abavandimwe babo kubera inzara bagatangira kwiba, mwarababajwe cyane ariko turashaka kuba mubaho mutekanye.”

AFC/M23 ishaka ko intambara irangira hakaba habaho kuganira ariko ngo mu gihe Leta yanze ibiganiro igatera ibirindiro bya M23, biteguye kurinda abaturage.

Mbonimpa yijeje Abanye-Congo bo mu Mujyi wa Goma ko bazakomeza kumva amasasu yerekeza kure hashoboka ariko muri Goma ntawe uzongera kuhagirira ibibazo.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 busaba abatuye Umujyi wa Goma gukora, ibibazo bike bihari na byo bikazagenda bikemuka. Bwongeraho ko ibibazo Abanye-Congo baterwaga n’ubutegetsi bubi nko kwiba umutungo kamere w’igihugu ukoherezwa i Burayi bitazongera kubaho.

Ati: “Turashaka gusubiza agaciro Umunye-Congo akumva ko yabohowe.”