Rwandanews24

Abana biga mu mashuri y’inshuke hakenewe ko bagera kuri 65%- MINEDUC

Amashuri y’inshuke ni yo atanga umusingi ukomeye mu burezi kuko atuma ubwenge bw’abana bukanguka, bigatuma baniga neza ibyiciro bikurikiraho, bityo hakaba hateganywa ko umubare wabo wagera kuri 65%.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, na Minisitiri w’uburezi Nsegimana Joseph, ubwo yatangizaga Inama Rusange y’Uburezi mu Rwanda, igamije kugaragaza ishusho y’uburezi mu mashuri y’inshuke n’abanza bikubiye muri gahunda y’uburezi by’umwihariko muri Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) n’icyerekezo 2050.

Yagize ati: “Twari twarafashe icyemezo yuko abana b’Abanyarwanda nibura 45% bajya banyura mu mashuri y’inshuke mbere yo gutangira amashuri abanza, twabigezeho ariko ntibihagije, ni nayo mpamvu ubungubu ingamba nshya twafashe ari uko iyo mibare yazamuka tukagera kuri 65% banyura mu mashuri y’inshuke ngo bazajye batangira amashuri abanza biteguye binatume babasha gutsinda neza.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana yakomeje avuga ko kugira ngo uburezi burusheho kunozwa mu mashuri y’inshuke, abanza mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri abanza bisaba ko hari ingamba zifatwa.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph ubwo yatangizaga Inama Rusange y’Uburezi

Mu burezi bw’inshuke yagize ati: “Bireba abana bari hagati y’imyaka 3-5 binabategurira amashuri. Ubu 45% by’abana b’Abanyarwanda ni bo bitabira ishuri, mu myaka 5 iri mbere twifuza kugera kuri 65%. Akamaro kamashuri yinshuke, ubuhsakahas bugaragaza bo bimushyira mu nzira yo gutsinda mu bindi byiciro bikurikiraho.”

Yasabye ababyeyi ko abo bana bajya mu ishuri bagahabwa ubumenyi bakeneye ngo batsinde bikanabaha uburyo bwo kwiga mu bindi byiciro.

Minisitiri w’UbureziNsengimana Joseph yakomeje asobanura ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu cyiciro cya mbere biyongera bigatuma habaho ubucucike mu mashuri.

Ati: “Imibare y’abanyeshuri irushaho kugenda yiyongera, bikagira uruhare mu kugeza uburezi bwiza ku Banyarwanda. Ibyo binatuma ibyumba by’amashuri biba bike, bigateza ubucucike. Ugasanga abana batari bake biga ingunga 2 kugira ngo bose dushobore kubageza mu mashuri.”

Mu gukemura ikibazo cy’ubucucike, Leta irarushaho kubaka amashuri.

Minisitiri Nsengimana, agaruka ku cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, yavuze ko aba abategurira kugira amahitamo ageza Igihugu aheza.

Ati: “Icyiciro cya 2 ari yo mashuri mu wa 4, 5, 6 baba bitegura kujya mu yisumbuye bibafasha guhitamo neza kwiga ku bizabageza ku byo bihitoyemo kwiga, bizagira umusingi ukomeye mu burezi. Kubashakira amashuri meza n’abarimu bizaba bifashije kugeza Igihugu cyacu aheza.”

Uburezi bufite ireme busaba ko ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi bakora mu bufatanye kuko inshingano y’uburezi ari iy’Abanyarwanda bose.