Mu mpera z’iki cyumweru, biteganyijwe ko mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa hazabera imyigaragambyo igamije kwamagana ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) n’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Iyi myigaragambyo izabera ku kibuga cya Parc des Princes, aho PSG isanzwe yakirira imikino yayo. Iteguwe n’abadepite bane bo mu ishyaka La France Insoumise (LFI), barimo Clémence Guetté, Aurélien Taché, Thomas Portes na Carlos Martens Bilongo.
Abo badepite batangaje ko impamvu nyamukuru ibateye gutegura iyi myigaragambyo ari uko babona PSG ikorana n’igihugu bashinja kuba gifite uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo basohoye, bavuze ko badashyigikiye uburyo PSG ikorana n’u Rwanda, bavuga ko ibyo bisa no gukoreshwa nk’igikoresho cya “sportswashing” ni ukuvuga gukoresha siporo mu gusukura isura ya politiki cyangwa ibikorwa by’igihugu runaka.
Bagize bati: “Ntidushobora kwihanganira ko ikipe ikomeye nka PSG, ikundwa n’imbaga y’abantu ku Isi, igira uruhare mu kwamamaza ubutegetsi bufitanye isano n’amakimbirane yica abaturage.”
U Rwanda rwatangiye gukorana na PSG mu mwaka wa 2019 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ikaba igamije guteza imbere ubukerarugendo. Uretse PSG, u Rwanda rufitanye imikoranire n’izindi kipe z’inkingi zikomeye muri ruhago ku Isi, zirimo Arsenal yo mu Bwongereza na Bayern Münich yo mu Budage.
Guverinoma ya RDC, ibinyujije muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Thérèse Wagner Kayikwamba, iherutse kwandikira izo kipe isaba guhagarika gukorana n’u Rwanda, ariko isubizwa ko ubufatanye bukomeje.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yahaye CNN muri Gashyantare 2025, yavuze ko RDC iri guta igihe n’imbaraga isaba ayo makipe guhagarika gukorana n’u Rwanda, aho yagize ati: “Ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Bakwiye kuzikoresha mu gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu cyabo aho kubishakira hanze.”
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abadepite izaba ku wa 6 Mata, ariko kugeza ubu nta cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa PSG ku byifuzo by’abo badepite. Ni ibikorwa bikomeje kugaragaza uko ishusho y’u Rwanda ikomeje kuba ishingiro y’impaka zishingiye ku mpamvu za politiki n’umutekano mu karere.