Rwandanews24

Gen Muhoozi yateguje gufata umujyi wa Bunia muri RDC

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo zose ziri mu mujyi wa Bunia ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite amasaha 24 yo kurambika intwaro.

Gen Muhoozi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2025 yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko Abahima bakomeje kwicirwa muri Bunia, ateguza ko nta muntu uzamwicira abantu ngo bimugwe amahoro.

Yagize ati “Abavandimwe banjye bari kwicirwa muri Bunia, mu burasirazuba bwa RDC. Abantu banjye, Abahima, bari kugabwaho ibitero. Ni ikibazo gikomeye ku bari gutera abantu banjye. Kuri iyi Si nta we uzica abantu banjye, ngo atekereze ko bitazamugaruka!”

Ntabwo ariko uyu musirikare yagaragaje abafite uruhare mu bwicanyi bukomeje gukorerwa Abahima muri uyu mujyi wibasiwe kenshi n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO.

 

Umujyi wa Bunia muri RDC

Ati “Ku buyobozi bwa Général Yoweri Museveni, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF! Mpaye amasaha 24 ingabo zose ziri muri Bunia kugira ngo zirambike intwaro zazo! Nizitabikora, tuzazifata nk’umwanzi, tuzirase.”

Mu bundi butumwa Gen Muhoozi yashyize kuri uru rubuga, yatangaje ko vuba ingabo zabo (UPDF) zizafata umujyi wa Bunia. Ati “Vuba Bunia iraba iri mu maboko ya UPDF…”

Ingabo za Uganda ziri muri Ituri no mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2021, mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF byahawe izina “Operation Shujaa”. Zikorana umunsi ku wundi n’iza RDC.

Ingabo za RDC zishinjwa kugira uruhare mu bikorwa byibasira amoko mu burasirazuba bwa RDC, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro yamunzwe n’ivanguramoko. Zishobora kuba ziri mu barebwa n’ubutumwa bwa Gen Muhoozi.