Rwandanews24

Dore ibimenyetso bya Kanseri y’ibere, uko ifata, ibiyiranga ndetse nuko yirindwa

Kanseri y’ibere iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo tw’ibere, turakura birenze urugero umubiri ntubashe kuba wabicunga. Yibasira abagore n’abagabo ariko ikunze kuboneka cyane mu bagore. Iyi kanseri niyo ya mbere ikunze kugaragara ku gitsina gore.

Abari n’abategarugori bamwe baba bafite ibyago biruta iby’abandi byo kwandura, ahanini bitewe n’imiryango; nk’abafite abo mu muryango bandi bayirwaye, imibereho y’umuntu ku giti cye ndetse n’imihandagurikire y’uturemangingo fatizo (genes).

Kwipimisha iyi kanseri bikozwe neza kandi ku gihe bishobora kukurinda kuyirwara, mu gihe waba waramaze kuyirwara ikiri hasi, ishobora kuvurwa igakira.

Kanseri zose zibaho ari uko uturemangingo tw’umubiri twiyuburura ku bwinshi mu buryo budasanzwe. Ikitwa tumor/tumeur kibaho ari uko uturemangingo dukorwa ku bwinshi umubiri ntubashe kuba wabicunga, ugasanga twabaye twinshi cyane birengeje urugero.

Ibere rirwaye kanseri, uturemangingo dukura birenze urugero (Ifoto/umuseke)

Iyo tumor ishobora kuba benign (ni ukuvuga itimuka, iyi akenshi ntacyo itwara umubiri) cg malignant (iyi ni mbi cyane ku mubiri kuko igenda yimuka ariko ifata ibice bitandukanye by’umubiri)

Kanseri y’ibere ni uturemangingo tugenda twimuka dufata n’ibice bindi by’ibere; aribyo byitwa malignant tumor.

Uko igihe kigenda gishira, niko igenda yibasira ibindi bice by’ibere, iyo imaze kugera ku gice cyiba munsi y’ukuboko gato, ahitwa lymph nodes, nibwo ihita itangira kwibasira ibindi bice by’umubiri.

Ibyiciro bitandukanye bya kanseri y’ibere

Ibyiciro (cg stage) bya kanseri y’ibere, biba byerekana aho igeze n’urwego irimo.

Igenda ishyirwa mu byiciro hagendewe ku bintu 4 by’ingenzi:

Ibimenyetso n’ibiranga kanseri y’ibere

Ibimenyetso byayo bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu, hari abumva ikintu gikomeye mu gihe bakanze ibere, guhindura ibara ry’uruhu, ndetse kuri benshi nta kimenyetso na kimwe kigaragara. Hari igihe ibimenyetso biza biba bijya gusa nk’ibya infection isanzwe cg ikindi kibazo. Niyo mpamvu ari ngombwa kwisuzumisha kanseri y’ibere cyane cyane ku bafite ibyago byo kuyirwara cyane; ni ukuvuga abagore bari hejuru y’imyaka 40. Iyo iyi kanseri ivumbuwe hakiri kare, iravurwa kandi irakira.

Ni ngombwa kwisuzumisha igihe utangiye kumva ubabara amabere, cg imoko yahinduye ibara

Nuramuka ubonye ibimenyetso bikurikira bihinduka ku ibere ryawe, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere:

Ikimenyetso benshi bahuriraho ni ukumva ikintu gikomeye mu ibere ushobora gukoraho nawe ukumva ubwawe. Akenshi ntikiba kibabaza, ariko kiba gikomeye. Gishobora kandi kuza cyoroshye, igihe cyose wumvise mu ibere ryawe harimo ikintu kidasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukisuzumisha.

Ibishobora gutuma urwara kanseri y’ibere

Hari ibyago byongera kuba warwara kanseri y’ibere. Hari ibyo washobora kwirinda hari n’ibyo utahindura nk’imyaka, kuba mu muryango hari undi wayirwaye, cg izindi ndwara zishobora gutuma nayo iziraho.

Gusa amahirwe ahari ni uko ibyinshi biyitera ushobora kubyirinda. Harimo; ibiro byinshi, kunywa inzoga, no kubaho ubuzima bwo kwicara.

Uko yirindwa

Mu gihe ucyeka cg se hari uwo mu muryango wawe warwaye kanseri y’ibere, ni ngombwa gufata ingamba zo guhangana nayo, cyane cyane ku bakobwa bakiri bato.

Dusoza twabamenyesha ko kanseri y’ibere ivurwa igakira. Niba uri mu Rwanda, kanseri y’ibere mu bitaro bya Butaro, ivurirwa Ubuntu!