Ubusanzwe,abakobwa ntibakunze kurangwa n’urwango rukabije cyangwa umujinya,ariko biratangaje uburyo bisanga bafite urwango rudasanzwe banga abahoze bari kumwe nabo mu rukundo,ndetse bamwe birabangiza.
Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe byerekana ko,abakobwa benshi bashobora kwanga abahoze ari abakunzi babo,ndetse bakifuza kutongera guhura nabo kugera ku mpera y’ubuzima bwabo.
Bamwe bagira agahinda gakabije,abandi bakarwara indwara zirimo igifu kubera kunanirwa kwiyitaho,kwangirika mu ntekerezo ugahora ubona ibibi gusa aho kubona ibyiza,ukibwira ko ubuzima bukurangiriyeho ku bwo kubura urukundo wari warihebeye.
Ibi bihabanye cyane n’abagabo cyangwa abasore,bashobora gutandukana nabo bahoze bakundana nabo,ariko bakumva bakomeza kugirana ubushuti busanzwe,bakarenga intimba batewe nabo,mu gihe ibi byorohera abakobwa bake.
Sobanukirwa n’impamvu zitera abakobwa kwanga no kuzinukwa abo bigeze gukunda byuzuye:
1. Biyumva nk’ubusa
Abakobwa benshi mu rukundo bakunze gusabwa n’ibyishimo bagafungura umutima wabo bakaganira amabanga yabo akomeye bayabwira abakunzi babo,yaba ay’umuryango,ahahise habo habababaje,ibyifuzo byabo n’ayandi.
Kuba umukobwa asutse amabanga ye hasi bisobanura ko yishimiye ko umwumva kandi yifuza guhora akubona umwumva umufasha kwibagirwa ibyamubabaje no kumubera imbaraga igihe afite ubwoba.Kwiyumva nkaho ari ubusa,akenshi biva mu gutekereza ku cyizere yaguhaye akugira umubitsi w’amabanga ye,wamwanga akakubona nk’umugome wanamugirira nabi akakwanga urunuka.
Kwibura cyangwa ukabura uruhare rwawe mu guhangana mu buzima biba bisobanura ko ugiye gutakaza n’ubushobozi bwo kwitekerereza n’ibyo wubatse cyangwa ibyo ushaka kubaka biguca mu myanya y’intoki,ugasigarana agahinda gusa, ubona ibibi gusa aho kugira icyizere cy’ubuzima,bikaba intangiriro yo kwangirika kwa zimwe mu ngingo zirimo n’ubwonko.
2. Igihe wamutaye yaragukeneye yumva ntawundi umukunda
Opera News Nigeria itangaza igira iti “Gukenera uwo ukunda birasanzwe,ariko bitewe n’ibihe,hari ubwo abakobwa cyangwa abagore baba bakeneye abakunzi babo mu buryo budasanzwe,kubera kamere yabo yo gucika intege byoroshye no kumva bakeneye guhumurizwa kuvuye ku bagabo cyangwa abakunzi babo “.Umukunzi ashobora kumuta ari mu gihe cy’uburwayi,agahinda yatewe n’ibiza cyangwa izindi mpamvu,igihe ari mu bukene kandi asanzwe umuba hafi,ibyo bikamutera urwango rudasanzwe ruzanywe no kwiheba kubera ibihe bibi ,arimo ahuza no gutabwa n’uwo yakundaga.
Ibi ntago birangirira mu rwango gusa,ahubwo bigira ingaruka ikomeye ku mitekerereze y’abagore,kuko kwigunga batekereza ahashize habo bituma batakaza ubushobozi bwo gukora cyane,gufata imyanzuro mizima,gutakaza ibyishimo byabo,kunanirwa kwizera mu rukundo,kubona abantu bose ari abagome no gutinya kongera gukunda urukundo rwuzuye.
Igitsinagore gikwiye kwitoza gukomera mu bihe byose,kumenya guhangana n’ingaruka mu buryo bunoze no kurenga intekerezo mbi,ibyo bita mu rurimi rw’icyongereza “Optimistic “,bisobanura icyizere cyo kubona ibyiza no kubiharanira,bagakomeza guharanira kuba abanyambaraga nk’uko bari bameze mbere.
Medium itangaza ko,urwango rwangiriza nyirarwo,mu gihe uwagutaye aba yishimye,nibyiza kwakira byihuse ibyabaye no gukomeza ubuzima
Abagore n’abakobwa benshi bumva ntacyo baricyo igihe banzwe,ariko iyo bahanganye n’ibyo bihe bahinduka intwari zidasanzwe
Guheranwa n’agahinda bituma wangiriza umutima wawe,ubwonko mu buryo bw’imitekerereze n’izindi ngingo
Kuba hariho urwango,habaho n’urukundo.Igikenewe mu buzima bwa buri muntu,ni ukwiyumvisha ko byose bibaho kandi bitagomba kubangamira ubuzima bwa muntu,yaba umugabo,umugore n’abandi.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

