U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 380 babaga muri RDC

NEWS

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 382 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byagenze no ku byiciro byabanje, aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana binjiriye ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC uzwi nka La Corniche.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yijeje aba Banyarwanda batashye ko u Rwanda rurangwa n’imiyoborere myiza kandi ko bazabana neza n’abandi basanze.

Ati “Twabashimiye ko bahisemo neza no kubizeza imiyoborere myiza bazasanga mu turere batashyemo, kuko u Rwanda ruyobowe mu murongo umwe. Turasaba abaturage bazabakira kubishimira nk’abaturanyi baje kongera imbaraga mu guteza imbere igihugu cyabo.”

Akomeza avuga ko abafite imitungo mu Rwanda bazoroherezwa mu kuyisubizwa, kandi ko bazahabwa amakuru y’ukuri abafasha kwinjiza mu buzima busanzwe ku buryo bwihuse, kugira ngo batunge imiryango yabo.

Aba bose bahise bashyirwa mu modoka berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, aho bahererwa serivisi zitandukanye zirimo iz’indangamuntu bakabona gusubira mu buzima busanzwe.

Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali ya Amerika 188 (272.800 Frw), uri munsi yayo agahabwa 113$ (164.000 Frw) ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro ka 40.800 Frw.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *