Umutwe witwaje intwaro wa Hamas umaze hafi imyaka ibiri uhanganye na Israel muri Gaza, watangaje ko utazigera ushyira intwaro hasi mu gihe Palestine itari yemerwa nk’igihugu cyigenga, ni mu gihe Israel yo ivuga ko izahagarika intambara ari uko imbaraga za gisirikare za Hamas zisenywe.
Hamas itangaje ibi nyuma y’uko intumwa ya Perezida Trump, Steve Witkoff, ivuze ko Hamas yagaragaje ubushake bwo gushyira intwaro hasi kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’uyu mutwe na Israel.
Mu itangazo ryasohowe na Hamas, yavuze ko itazigera ishyira intwaro hasi ndetse ngo ireke kwirwanaho iharanira uburenganzira bwayo, mu gihe Palestine itabaye igihugu cyigenga ikagira umurwa mukuru wa Yeruzalemu.
Mu minsi ishize, ibihugu by’Abarabu byasabye Hamas gushyira intwaro hasi no kureka kugenzura Intara ya Gaza, nyuma y’uko ibihugu birimo Canada, u Bufaransa bitangaje ko bigiye kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga.
U Bwongereza nabwo bwavuze ko muri Nzeri bushobora kwemera ko Palestine iba igihugu cyigenga, mu gihe Israel yaba idahagaritse intambara muri Gaza.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt Gen Eyal Zamir, yavuze ko nta gahenge kazabaho mu mirwano iri kubera muri Gaza mu gihe nta masezerano asinywe yo kurekura imbohe zafashwe na Hamas.
Intumwa ya Trump, Steve Witkoff, iri mu ruzinduko muri Israel, aho yahuye na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, akanasura ibice bya Gaza harimo n’ahabera itangwa ry’ibiribwa.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abarenga 1,370 bahiciwe bashakisha ibiribwa mu mpera za Gicurasi uyu mwaka.
Loni yavuze ko benshi muri bo bishwe n’ingabo za Israel mu gihe yo ivuga ko Hamas ariyo itera akaduruvayo hafi y’ibyo bice, kandi ko ingabo zayo zitagambiriye kurasa abasivile.
Kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas abantu basaga 60,000 bamaze guhitanwa na yo muri Gaza, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima iyobowe na Hamas. Harimo n’abana 93 bari mu 169 bishwe n’inzara.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

