NEWS
Yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 52 amufatiranye mu burwayi, aho yamusanze mu rugo acunze nta wundi muntu uhari akamusambanya.
Byabaye ku wa 03 Kamena 2025 mu masaha ya saa sita z’amanywa mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru yamenyekanye avuga ko uwo musore yacunze uwo mugore arwaye kandi ari wenyine mu rugo maze yinjira mu nzu amufata ku ngufu.
Ngo uyu mugore yahise atabaza, maze abaje kumutabara bafata uwo musore, n’uwo mugore bamugira inama yo kujya gutanga ikirengo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko RIB yatangiye iperereza kuri uwo musore, aho ubu “afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”
Uyu muyobozi yaboneho umwanya wo gusaba abaturage kuzibukira ibyaha byose kuko biganisha ahabi.